jeudi 30 avril 2015

ANGEL MUTONI, LAURYN HILL W’IKINYEJANA CYA 21

ANGEL MUTONI, LAURYN HILL W’IKINYEJANA CYA 21
Angel Mutoni  ni nde?
Angel Mutoni ni umuhanzikazi uririmba Hip hop&Soul Rap, uyu mwali wagereranya na Lauryn Hill wakanyujijeho mu bihe byahise yiyerekanye bwa mbere mu ruhando rwa muzika mu mwaka wa 2011 igihe yashyiraga hanze indirimbo ye yo mu njyana ya Hip Hop yise ‘’Bad Girl Swagg’’.


amenyerewe mu njyana ze ziri mu kirimi cy’icyongereza, aho iyo umwumvishe aririmba uba wumva atarangiza kukurapira(rapping) bitewe n’ubwiza bw’ijwi rye rya rap, n’ubuhanga bwo gukoresha amagambo aryohereye amatwi, ndetse n’uburanga karemano bw’umubiri we ;

Ntibisanzwe kuba wabona undi muntu mu Rwanda hose waririmba nkawe, kubera ubuhanga afite mu miririmbire ye nanje nemeza ko ari we Lauryn Hill Mushya, mu by’ukuli imiririmbire ye uba wumva itandukanye n’imenyerewe mu Rwanda, kubera uruhurirane rw’injyana ya Soul Na hip hop akunze gukoresha ;
Mu bisanzwe agitangira muzika ye yabanje gukorana na Dark Matter Entertainment mu mwaka wa 2012 kugeza ubu, usibye ko afite imikoranire ya hafi na BMCG ikorerwamo na Barrick, urugero ni indirimbo iherutse kugaca ku ma televiziyo yakozwe na Barrick yitwa ‘’Up’’ , hamwe na ‘’Full words’’ nayo yakozwe na Barrick ;
Muri iyi ndirimbo yitwa full words harimo uruhurirane rw’ingoma za Hip hop na piano icuranzwe neza, ikidasanzwe n’imiririmbire ya Angel muri iyi ndirimbo ni uko arapa igifaransa akagerageza kukivanga n’icyongereza, wow ! sinigeze numva ibintu nk’ibi mu Rwanda ;
Biragaragara ko abndi bategarugoli baririmba mu njyana ya Rap batagiye koroherwa na gato na Angel Mutoni ufite inzozi zo kurenga imbibi z’u rwanda , ndetse akanamamara hirya no hino mw’isi, ibi si inzozi kuko aramutse ataryamye ngo agwe cg abure nk’abandi bahanzi nka Sandra Miraj, Young Grace…. Yahagera ;

Mu gihe cye cyose cya muzika amaze gusohora amamixtape menshi harimo imwe nziza cyane iryohereye ugutwi yise ‘’EPIDEMIC OF WORDS VOL.1’’, hamwe n’indi yise ‘’Rise’’ irimo indirimbo zidasanzwe nka LIGHT IT UP ;
Angel mutoni ni umukobwa wiyemeje kuririmba by’umwuga aho ateganya no gusohora indi Mixtape izitwa ‘’EPIDEMIC OF WORDS VOL.2’’ Iteganyijwe kujya hanze muri uku kwa gatanu hano mu murwa wa Kigali, birenzeho uyu ni umukobwa w’ikinyejana ushobora gukurikirana ku rubuga rwe rwa interineti rwitwa angelmutoni.com ;
Lauryn Hill wigeze kuririmba muri Fugees ari kumwe na Wyclef john, n’abandi ;  ntawasiba kumugererana na Angel Mutoni acyumva imiririmbire ye ya Rap, ijwi rye riri mu bituma umwumvishe wese akwedura amatwi ngo yumve insubirajwi ihanitse akoresha aririmba indirimbo ze ziba ziri akenshi mu cyongereza, igifaransa hake na hake, ndetse n’ikinyarwanda ;
Icyo Old Hickory Media yamwifuriza ni ugutera imbere no kutazigera acyika intege mu buhanzi bwe, agakomeza kugeza byinshi afite ku banyarwanda ndetse akagerageza kuririmba mu Kinyarwanda kugira ngo abashe kumvikana hirya no hino mu baturage.

Inkuru ya Kagame K.Fred


Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire