dimanche 22 mars 2015

Ibintu 6 wakorera umukobwa bigatuma we ubwe akwingingira ko muryamana.

 

Abasore b’ubu ntibakimenya gufata neza abakobwa ibi bigatuma niyo bubatse ingo zitamara kabiri kubera kutamenya gufata neza abagore babo. Umukobwa mukundana uba ugomba kumufata neza mu buryo bwose bushoboka kandi bitagutwaye amafaranga.
Iga kumutetesha no kumukunda by’ukuri byaba mu magambo no mu bikorwa. Abasore bamenyereye ko aribo babanza gusaba umukobwa ko bakora imibonano mpuzabitsina, kuko abakobwa niyo yaba abishaka bimutera isoni agahitamo kwicecekera ahubwo wanabimuza agahakana.
Ibi ngiye kukubwira nubikorera umukobwa, we ubwe azakwinginga agutakambire agusaba ko wamwemerera mukaryamana.
1-Mu rukundo rwanyu, mwereke ko nta kikwirukansa, ko ufite umwanya wose, ubitware buhoro buhoro ariko buri munsi umwereka agashya kamwereka ko umukunda by’ukuri. Ntukajye utuma muba muri kumwe mwenyine ahantu hihishe, n’igihe bibaye ntukamwegere jya wicara kure ye. Igihe muri kumwe mwenyine jya wirinda kumukora ku bice by’ibanga, jya umukora ku maboko, mu ijosi, mu musatsi no ku itama. Mbese umwereke ko umwubashye ariko ko unamutinya.

2-Rimwe na rimwe jya ufata ikiganza cye nurangiza ufate urutoki rwawe rumwe urunyuze mu kiganza cye uzamure buhoro buhoro kukuboko, uzamure ugeze ku rutugu use nk’utambika werekeza ku ijosi, nurangiza uhite urekera unamurekure, nihashira nk’iminota ibiri ubyongere noneho uhite umureka umuve iruhande uzabyongere ubutaha.
3-Murebe mu maso noneho umwegere buhoro cyane usa nk’umwegereza umunwa wawe, nurangiza ukatishe umuhe agasomyo ku itama koroheje kandi kagenda buhoro, nurangiza uhindure umusaya buhoro cyane umuhe akandi kurindi tama. Umwongorere akajambo keza maze umwitaze.
4-Muhobere cyane umwiyegereze hashire nk’amasegonda 20 wamugundiriye, nurangiza umurekure use nkumwigizayo umureba mu maso. Ubundi uhagarare use nk’uwegama ku gikuta maze umufate mu maboko yawe, murebana cyangwa se yaguteye umugongo umufashe mu biganza, nurangiza umusunike umwigizeyo. Rimwe na rimwe ujye unyuzamo umuterure, cyangwa umuheke.

5-Muganirize ibiganiro bimutwara umutima. Uti nk’ubu icyakumpa turi twenyine cyangwa se nk’ubu twibera mu isi yacu twenyine nagukoresha iki? Ibiganiro nk’ibyo bituma atekereza cyane kubyo mwakora mu ijoro rya buki.
6-Ntugatume amenya ibyo uteganya buri gihe jya umutungura, niba uyu munsi yari aziko agusura ahubwo uhite ujya iwabo abe ari wowe umusura. Niba uyu munsi mwahuye ukamusuhuza n’intoki, ejo nimuhura uzamuhobere. Uko gutegereza ko gutungurwa nibyo bizatuma we ubwe ageraho akakwingingira ko yakubera umugore.
Bizatuma nimunabikora azagufata nk’umukunzi bitari nk’uko yagufata nk’utuma arangiza.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire