Mbere y’uko yiyemeza kureka ubwanwa bugakura ni uku yabaga ameze yabwogoshe
Uyu Harnaam Kaur yagiye abangamirwa cyane n’ubu bwanwa mu bukumi bwe kugeza n’aho yashatse kwiyambura ubuzima kubera kwiyanga, rimwe na rimwe akambara imyenda ipfuka mu maso no mu gatuza kugirango abantu batabona ko afite ubwanwa n’ubwoya umubiri wose kandi ari umukobwa, kuko abantu bamubonaga bamukwenaga cyane nawe akumva nta gaciro afite mu buzima.
Ku myaka 13 gusa nibwo uyu mwongerezakazi yaje gushaka umugabo, ubu ku myaka 24 afite amaranye n’umugabo we imyaka 10, akaba yaraje no kwiyakira kuburyo ubu yumva ko kuba umugore ufite ubwanwa ari ibintu akwiye kwishimira ndetse bikanamwongerera kwiyumvamo ko ari umunyembaraga udasanzwe, cyane ko kugeza ubu atanirirwa agerageza kogosha ubwanwa bwe ahubwo yahisemo kubugumana kuko idini asengeramo ritamwemerera kwiyogoshesha.
Uyu mugore afite ubwanwa bwinshi kandi yamaze kwiyakira
Amakuru dukesha Daily Mail, avuga ko uyu mugore ubu yatangiye ubuvugizi ku mateleviziyo no mu bindi bitangazamakuru yamagana ibikorwa by’akarengane bikorerwa abantu batandukanye mu Bwongereza baba bavukanye inenge cyangwa ubusembwa runaka, we nk’umuntu wabinyuzemo akaba ashaka kubirwanya yivuye inyuma kugeza ubwo nta wundi uzakorerwa nk’ibyo yakorewe.
Nyuma yo gutukirwa uko yavutse, ubu yariyakiriye kandi ashaka kuba umuvugizi w’abazira uko baremwe
Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire