lundi 23 mars 2015

IRINDE!:Ibiribwa bimwe na bimwe byagutera indwara y'umutima


Image result for indwara y umutimaMugihe ubushakashatsi bwa kera bwagaragaza ga ko abantu bafata ibiryo byiganje mo im buto batagira ibyago byinshi by’indwara z’umutima, ubu ngo biratangazwa ko gufata ibiryo nkibi niyo waba waramaze kurwar byongera igihe cyo kubaho.




Buri mwaka hapfa abagea kuri miliyoni muri Amerika bazira indwara y’umutima. Nyamara ngo hari n’abakomeza kubaho kandi bakora imirimo nkuko bisanzwe. Ibi ngo bikaba biterwa n’imibereho umuntu abayeho. Itsinda ry’abashakashatsi harimo na ShanShan Li wo mu ishami rishinzwe Ibiza n’imirire mu ishuli rikuru ryigisha iby’ubuzima rusange(public health ) mu jkugi wa Boston, yavuze ko ari ngombwa kumenya ibyiciro by’indwara y’umutima kugirango umuntu abe yahindura imibereho.
Ibi byatangajwe nyuma y’ubushakashatsi bwamaze imyaka 2 harebwa ku mibereho y’abantu n 121.700 bari abagore naho abagaba ari 51529. Muri bo abagore 2.258 n’abagabo1.840 babanaga n’indwara y’umutima. Muri aba barwaye abagore 682 n’abagabo 451 bapfuye hashize imyaka 9. Mu gihe anbandi bakomeje kubaho.
Baje kwemeza ko kwihata aya moko y’ibiribwa agabanya i9byago byo \gupfa vuba kugeza ku gipimo cya 25% nyama ra iki gihe cyo kubana uburwayi ngo kigenda kiba kinini uko umuntu agerageza gufata byinshi.
Nyuma bagereranyije amoko atatu y’ibiribwa ariyo ibinyampeke, imbuto n’imboga baza gusanga ibnyampeke nabyo bigira imbaraga cyane mu gutuma umuntu ashobora kubaho niyo yaba arwaye umutima.
Bakomeza bavuga ko mu buskakashatsi bazakomez kwibanda ku buryo bw’imibereho (life style) ku girango barebe uko bagabanya impu hifashishijwe im irire kurusha uko hifashishwaga imiti.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire